Kigali, 7 Mata 2025: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bayoboye Abanyarwanda mu gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, asaba abantu guhora bahagaze bemye baharanira uburenganzira bwabo.

“Ubwo abatangaga ubuhamya bavugaga, ko icyizere bafite ari uko ibyabaye hano mu myaka 30 n’irenga ishize bitazongera kubaho ukundi. Ntabwo bizongera, atari uko ababigizemo uruhare muri ayo mateka mabi batazagerageza ukundi cyangwa se ko batari no kubigerageza ubu. Ntabwo bizongera kubaho gusa kubera ko hazaba hari abantu bahaguruka bakarwana. Si uko hari abantu bake bifuza ko turimbuka cyangwa bifuje ko iki gihugu kizimira. Abantu babyemera bate? Ni abantu bameze gute batahaguruka ngo barwane?”

“Haba hari ibyago byo gupfa iyo uhagurutse ukarwana ariko iyo utabikoze, biba ari ntashidikanywa: uzapfa. Kuki rero ntaguma guhaguruka ngo ndwane mfite amahirwe y’uko nshobora kurokoka nkabaho ubuzima nk’uko mbushaka, aho kwiheba ngo ureke abantu bagufate nk’aho kugira ngo ubeho, ari impuhwe bagomba kukugirira. Kubera iki? Ariko ubutumwa bwanjye bugana ku bandi Banyafurika babayeho gutya buri munsi, abamburwa ubumuntu bakabyemera bakagenda basaba. Ntabwo nasaba kugira ngo mbeho. Ntawe nasaba. Turarwana, nindamuka nsinzwi, nzaba nsinzwi. Ariko hari amahirwe. Hari amahirwe, amahirwe ahambaye, y’uko nuhaguruka ukarwana, uzabaho. Kandi uzaba wabayeho ubuzima bufite agaciro ugomba, n’undi wese agomba.”

“Banyarwanda, ntimukagire uwo mukesha ubuzima bwanyu. Mugire ubutwari bwo guhangana n’ibihe uko bimeze, ntimugire uwo mubangamira, ariko muhore murwanira ibyanyu. Ntimukemere ko hagira ubategeka uko mugomba kubaho ubuzima bwanyu kuko umunsi mwabyemeye, uwo niwo munsi mwatakaje ubuzima bwanyu” ibi byavuzwe na Perezida Kagame | #Kwibuka31

Cet article est également disponible en : French Kiswahili (Kenya)